ABAKOZI BO MURUGO (Kinya. Version)

Nyamara twitegereje neza, twasanga izi gahunda z’abakozi bo murugo zikeneye kuvugururwa. Murabizi ntawanga imirimo yo murugo nkanjye, bityo, nsobanukiwe neza akamaro ko gushaka umuntu wo gufasha murugo. Ikiza kandi ntibihenda, mbona dukabije ari nk’ibihumbi RWF 50,000 ku kwezi. Umuntu akaza iwawe akakumesera, akagukuburira, akarera impinja, agateka, n’ibindi byinshi. Nibyo koko, ntibikwiye ko twagereranye ubuzima nyarwanda n’ubuzima tubona hanze. Ariko se nanone, ibi ibintu ko bisa n’ubucakara cyane?

  1. Ko babana natwe, kuki badasangira natwe ku meza? Kuki se nanone batarara mu nzu? Binyibutsa cyane ubucakara abazungu bakoreye abirabura. Nabo babarazaga hanze.
  2. Ikindi, kuki ntamasaha y’akazi afatika bahabwa? Bishatse kuvuga ko baba bari kukazi amasaha yose ba nyir’urugo bari maso. Tubaze kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa tanu z’ijoro, ni amasaha 17 bari mukazi. Mw’ibaze namwe.
  3. Hanyuma se, kuki batagira congé? Abakoresha beza babaha umunsi 1 mu kwezi wogusura imiryango. Ariko nabyo si shyashya. Ibaze gukora iminsi 30 utaruhuka na weekendi.

Muri make rero, ibigaragara nuko impamvu izi systemi zitaba hanze si uko bitari mumico yabo AHUBWO nuko byahenda cyane. Dufashe nka America, hari amategeko y’umurimo avuga ko buri mukozi wese, (akazi ako ariko kose yaba akora), atakorera munsi ya $7.25 kwi saha. Ayo akaba agera kuri $1160 ku kwezi. None bavandimwe, ese dukopere hanze cyangwa twigumire uko turi?

Nuko Turumirwa.


Comments

Leave a comment