Mbese ubuturage ni iki? Ubuturage si ubukene, uwaseka umuntu ko akenye yaba ari yo njiji iruta izindi muri Gasabo. Njye mbona ubuturage ari kugira imyumvire idasonanutse.
- Kwambara botte ku zuba ngo wemeze
- Kwambara fume mu nzu ariko ntubone
- Kwanga kuvuga ikinyarwanda kandi ntakindi kirimi uminuje
- Kuburana ngo aba pasitori barambura kandi utarigera utura mubuzima
- Kugura tiro waburaye
- Guhisha ibiryo abashyitsi bagusuye
- Guseka abagore ngo ntibazi gutwara kandi ntamodoka ugira
- Kubeshya ko ukomoka mu bwongereza kandi tuzi bene wanyu Karongi
- Gutira imodoka ugiye gutereta (?)
- Kwitukuza maze ugashaka kutwumvisha ko ariko wahozs kandi tukwibuka
- Gutangarira umuntu ko abyibushye kandi utamugaburira
- Gutangarira umuntu ko abyibushye kandi umuruta
- Guseka umuntu watandukanye nuwo bashakanye kandi urugo rwawe rubyishye
- Kwihakana umubyeyi wakubyaye ngo si umusirimu.
- Kwihoma kubazungu barenzwe n’akavumbi i Kigali
Twese tugira ubuturage buke muri twe. Ariko hari abakabya. Mwokabyara mwe mwagabanyije ?
Leave a comment