UBUTURAGE

Mbese ubuturage ni iki? Ubuturage si ubukene, uwaseka umuntu ko akenye yaba ari yo njiji iruta izindi muri Gasabo. Njye mbona ubuturage ari kugira imyumvire idasonanutse.

  • Kwambara botte ku zuba ngo wemeze
  • Kwambara fume mu nzu ariko ntubone
  • Kwanga kuvuga ikinyarwanda kandi ntakindi kirimi uminuje
  • Kuburana ngo aba pasitori barambura kandi utarigera utura mubuzima
  • Kugura tiro waburaye
  • Guhisha ibiryo abashyitsi bagusuye
  • Guseka abagore ngo ntibazi gutwara kandi ntamodoka ugira
  • Kubeshya ko ukomoka mu bwongereza kandi tuzi bene wanyu Karongi
  • Gutira imodoka ugiye gutereta (?)
  • Kwitukuza maze ugashaka kutwumvisha ko ariko wahozs kandi tukwibuka
  • Gutangarira umuntu ko abyibushye kandi utamugaburira
  • Gutangarira umuntu ko abyibushye kandi umuruta
  • Guseka umuntu watandukanye nuwo bashakanye kandi urugo rwawe rubyishye
  • Kwihakana umubyeyi wakubyaye ngo si umusirimu.
  • Kwihoma kubazungu barenzwe n’akavumbi i Kigali

Twese tugira ubuturage buke muri twe. Ariko hari abakabya. Mwokabyara mwe mwagabanyije ?


Comments

Leave a comment