Mashallah! Karibu Kw’isi Kibondo!

Mbaye nguteguje, hano imihanda si zahabu nko mwijuru uvuyemo. Haba akavumbi ariko ntacyo kazagutwara; cyane ko ugenda uteruwe wirira umunyenga. Ikindi, abantu barareba cyane hano kw’isi, ntuzatungurwe. Nabonye uri keza nka maman, gusa hano ubwiza ntiwabuhahisha kw’isoko. Gahunda ni: umenya kuvuga, tukwigisha imibare! Ukuntu ibintu bimeze, Kamala aramutse atabaye umugore wambere ubaye President muri Amerika, ugomba kumuba! Abandi twarabyiganye dushaka visa, wowe uvukiye inaha, urabyumva neza ko tugomba kubibyaza umusaruro…

Ahasigaye, Papa na Maman bagukunda kubi. Ba Papa Mukuru bombi na ba Mama Mukuru bombi nabo nuko. Natwe ba tante n’uko sinakubwira! Uwitwa Naila we ni rurangiza. Mbese, Itetere shenge, ntacyo uzatuburana! Reka ndekeraho, ngiye kugushakira udu poupée utazanga ko nguterura. Ndabizi impinja ntimukina!


Comments

Leave a comment