Muvandimwe Twonse Ibere Rimwe; Muyarwanda, Munyarwandakazi,
Wanyemerera nkakuburira?
Ababyeyi batubwiye kenshi ko Isi yameze amenyo twanga kumva.
Ariko aho tuboneye umukoresha muri Saudi Arabia ajugunya umunyakenyakazi hanze ya etage akeka ko amwishe, Imana igakinga akaboko; ntituzongera kuburanya ababyeyi. Kera bajyaga batuburira abantu kumanywa y’ihangu. Umuntu akakubwira ati mpa inoti y’igihumbi ndagusubiza iya bitanu. Abagome babonye amayeri tuyavumbuye bati tugahindura imikorere. Ubu noneho ibyadutse ni agahumamunwa. Basigaye bagurisha bakagurisha n’ingingo z’umubiri. (Organ Trafficking)
Bityo rero, nihagira ukwemerera akazi hanze, uzabanze ubyibazeho birambuye. Erega burya menya impuhwe nyazo zarashiriye iKibeho, wamunsi Nyina wa Yesu yabiyeretse. Impuhwe zubu zisa n’izabihehe. Ikindi kandi, nihagira ukwemerera urukundo, akagusaba kumusanga hanze, wamusaba kwereka ibirori ababyeyi ati shwi, uzamenye ko atari shya shya.
Ubu hari ibyorezo biteye ubwoba. Icuruzwa rya Muntu (Human Traficking) Hagamijwe ngo umuntu abe yakoreshwa imibonano kugahato (Sex Trafficking) Cyangwa imirimo yindi yagahato ndetse n’ubucakara (Labor Traficking). Muri make dufate ko, ntakintu cy’ubuntu kibaho kandi ntamafaranga yoroshye abaho, kereka nimba so ari Dangote.
Bambe, mwirinde!

Leave a comment